Amakuruya coronavirus

Iyi paji yavuguruwe kuwa 25 Gicurasi 2020. Kumenya byinshi nyuma yiyo taliki , twagusaba kujya kuri kuri paji y’icyongereza.

Ubufasha bugenewe abimukira, impunzi n’abasaba ubuhungiro kugira ngo basobanukirwe iyi virusi n’uburyo bakwirinda.

Hariho koronavirusi nshya irimo gukwirakwira mu isi yose igatera uburwayi bwa COVID-19. Abantu b’ahantu hose barimo gushyira hamwe bagerageza kugabanya ikwirakwira ry’iyi virusi ngo babashe gukiza ubuzima. Aya mapaji aratanga amakuru y’ubuzima aturutse mu nzego zibishinwe. Urasangamo kandi amakuru agezweho y’ingenzi ku mabwiriza, amafaranga arebana n’abimukira, n’ubufasha bugenerwa ababyeyi. Turi hano ngo tubafashe Niba ukeneye andi makuru, ushobora ask@usahello.org.

hand washing illustration

Gumana uri muzima

Menya uburyo wowe ubwawe n’umuryango wawe mwaguma muri bazima. Irinde kandi urinde abandi ubwandu. Sobanukirwa amabwiriza n’icyo ugomba gukora. Menya uburyo wagumana uri muzzima

illustration of someone sick in bed

Shaka ubufasha niba urwaye

Twese duhangayikishwa n’uko byagenda turamutse turwaye. Ariko buri wese ashobora gufashwa. Itegure utegure n’umuryango wawe. Menya icyo wakora niba hari umuntu urwaye. Shaka ubufasha

clipboard illustration

Ibireba abimukira, impunzi n’abasaba ubuhungiro

Kuri ubu buri wese arahangayitse. Ariko niba uri umwimukira, impunzi, cyangwa usaba ubuhungiro muri Leta Zunze Ubumwe za Amaerika, ushobora kurushaho guhangayika. Iyi paji iriho amakuru y’ingenzi areba abimukira. Menya amakuru agenewe abashya abaje

illustration of parents and children

Ibireba ababyeyi n’abana

Iki ni igihe kigoranye cyane ku babyeyi. Ariko hari inzira nyinshi zifasha ababyeyi kubona ubufasha no gufasha abana kugumana ubuzima bwiza kandi bakumva batekanye. Menya amakuru areba ababyeyi n’abana

Money illustration

Shaka ubufasha niba ubuze akazi kawe

Mbese wabuze akazi kawe? Menya niba wabona ubufasha muri leta ndetse n’icyo wakora niba utujuje ibisabwa. Shaka ubufasha

newspaper illustration

Guma utekanya ufite amakuru mpamo

Hariho amakuru menshi arebana na koronavirusi. Ni gute ushobora kumenya iby’ukuri n’ibitari ukuri? Dushobora kugufasha kwirinda ibihuha n’uburiganya. Menya amakuru mpamo

Aya makuru aturutse mu nzego zizewe, nk’Ibigo Bishinzwe Kugenzura Indwara n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye Rishinzwe Ubuzima. USAHELLO ntitanga ubujyanama mu by’amategeko cyangwa ubujyanama mu by’ubuvuzi, nta n’imfashanyigisho yacu n’imwe yagombye gufatwa nk’ubujyanama mu by’amategeko cyangwa mu by’ubuvuzi. Amakuru yacu y’ubuvuzi yasuzumwe n’umwe mu bagize inama y’ubutegetsi ya USAHELLO-Tej Mishra, inzobere mu by’ubuzima ruzange no kurwanya indwara z’ibyorezo muri Amerika.

FindHello CTA map
FindHello

Koresha FindHello kugira ngo ubone ubufasha n’amakuru hafi yawe. Shaka ubufasha bw’akazi, abunganizi mu by’amategeko, ubuvuzi, amasomo y’Icyongereza n’izindi serivisi aho utuye.

Tangira ishakisha