Bona ubufasha niba urwaye

Iyi paji yavuguruwe kuwa 25 Gicurasi 2020. Kumenya byinshi nyuma yiyo taliki , twagusaba kujya kuri kuri paji y’icyongereza.

Twese dufite ubwoba igihe twese tuzaba twarwaye, Ariko ushobora kubona ubufasha igihe cyose urwaye. Itegure ubwawe n’umuryango wawe igihe hari urwaye

Ibimenyetso ni ibihe?

ibimenyetso ni ibimenyetso ugira urwaye Si buri wese urwaye COVID-19 ugira ibi bimenyetso Abenshi bararwara bagakira bidasabye imiti. Abandi bake ntabimenyetspobagira Abandi bamwe bagira ibimenyetso bikomeye

Ibimenyetso by’ibanze bya COVID-19 ni:

  • Umuriro
  • Inkorora
  • Kunanirwaguhumeka
coronavirus symptoms graphic
Image courtesy of CDC

Abantu benshi barwaye COVID-19 bakunda kugira umunaniro Ibindi bimenyetso ni : kubabara mungingo, kubabara umubiri wose,Gufungana amazuru, ibicurane, Kubabara mumihogo, guhitwa, Kudahumurirwa.

Ibimenyetso bitagaragara

IKITONDERWA: N’ubwo waba ugaragaza ibimenyetso byoroheje, saba gufatirwa ikizimini cyo gusuzuma ingano ya ogisijene. Abantu benshi barwaye COVID-19 bagira ikigero gito cya Ogisijeni ariko batabizi. Ikigero cya ogisijeni nke ni ikibazo gikomeye cyane. Ariko iyo ikigero cya ogisijeni yawe kivuwe vuba, ushobora gukira ku buryo bworoshye.

Nakora iki mugihe narwaye?

Ese napimwa Coronavirus?

Ushobora gupimwa , ukamenya niba ufite COVID-19. Umuganga azakoza akantu muzuru apime niba harumo uburwayi. Ikizami cyawe gisuzumirwa muri laboratwali. Iyo igisubizo ari positifu bivuze ko ufite COVID-19. Iyo igisubizo ari Negatifu bivuze ko udafite COVID-19

CDC ivugako ntabwo buri wese agomba gupimwa COVID-19. Ariko kwipimisha bigufasha kumenya uko witwara nuburyo ushobora kurinda abandi. Igihe ufite ibimenyetso kandi ushaka gupimwa , hamagara muganga cyangwa inzego zishinzwe ubuzima. Jya kurubuga rwa CDC urebe urubuga rw’ubuzima muri leta urimo.

coronavirus testing kit

Bigenda bite iyo ntanditse?

Ushobora kugira kubona ubuvuzi igihe utabaruye ariko hamagara mbere yo kujya ku ivuriro. niba ufite ibimenyetso, hamagara inzego z’ubuzima rusange mbere yo kujya kureba muganga cyangwa kukigo nderabuzima. Ivuriro n’ibitaro bifasha abimukira n’abakene babanyamerika ntabwo bagomba kwimenyekanisha mumategeko, kandi abarwayi barinda n’itegeko rya amerika Ushobora kubona anadi makuru yerekeye abimukira, abasaba ubuhungiro n’impunzimu gihe cy’amage.

Iyo nta bwishingizi ufite bigenda gute?

Mu baturage benshi bo muri Leta zunze Ubumwe za Amerika, ushobora kubona ivuriro rivura abarwayi bakennye kandi badafite ubwishingizi. Ushobora gushaka ikigo nderabuzima gihendutse cyangwa kivurira ubuntu hafi yawe.

Aya makuru atanzwe n’ibigo byizewe nk’ibigo bishinzwe kurwanya indwara n’Ishami ry’Umuryango w’abibumbye ryita ku buzima. USAHello ntitanga ubwunganizi bw’amategeko cyangwa inama z’ubuvuzi, cyangwa ngo kimwe mu bikoresho byacu gikoreshwe mu buryo bw’amategeko cyangwa gutanga inama z’ubuvuzi. Amakuru yacu y’ubuzima yasuzumwe n’umwe mu bagize inama y’ubutegetsi ya USAHello Tej Mishra, Inzobere mu buvuzi n’indwara z’ibyorezo muri Leta zunze ubumwe za Amarika.

Ufite ibindi bibazo byerekeye icyo wakora iyo warwaye? Ushobora ask@usahello.org.