Ibyerekeye abimukira, abasabye ubuhungiro n’impunzi

Iyi paji yavuguruwe kuwa 25 Gicurasi 2020. Kumenya byinshi nyuma yiyo taliki , twagusaba kujya kuri kuri paji y’icyongereza.

Dufite impungenge za Koronavirusi cyane. Ariko niba uri umwimukira, impunzi, ushaka ubuhungiro muri Leta zunze ubumwe za Amerika, ushobora kugira impungenge cyane. Uru rupapuro ruriho insanganyamatsiko zimwe na zimwe z’ingenzi ku muryango w’abimukira. Ubona amakuru kandi kuri ICE, USCIS n’izindi mpinduka zerekeye abimukira kubera icyorezo cya COVID-19.

Ni iki kiguteye impungenge?

Amakuru n’impinduka kubera icyorezo cya COVID-19

Habaye impinduka n’ifunga muri Sisitemu y’ubwimukira ya leta zunze ubumwe za Amerika kubera icyorezo cya COVID-19. Aha hari amakuru y’abimukira, impunzi n’abashaka ubuhungiro:

  • Ubuyobozi bwa US bwatanze itegeko ryo guhagarika itangwa rya viza z’ubwimukira (green cards) guhera ku wa 23 Mata 2020, mu gihe k’iminsi 60. Iri tegeko rireba abantu baba hanze ya USA Abakozi bo mu nzego z’ubuzima, abakora mu rwego rw’ubuhinzi n’abandi bakozi baguma kwemererwa guhabwa viza. Abashakanye hamwe n’abana bari munsi y’imyaka 21 cyangwa abaturage ba US bazaguma bemerewe guhabwa viza. Abantu bafite viza z’ubwimukira cyangwa ibyangombwa by’urugendo bigifite agaciro bashobora gutaha. Abafite viza yihariye(SIV) n’abakora mu nzego z’umutekano za US bashobora gutaha.
  • Muri Werurwe 2020, USCIS yahagaritse za gahunda yari yatanze inahagarika serivisi zo mu biro ku bibazo byihutirwa. USCIS izafungura serivisi zimwe na zimwe zo mu biro ku wa 4 Kamena. Ibigo bishinzwe gutanga ubufasha bwo gusaba ntibirafungura.
    • Niba ibazwa ry’ikiganiro rigamijwe kuguha ubuhungiro bwa politiki ryarahagaritswe, uzahabwa imenyeshwa ririmo indi tariki.
    • Niba umuhango wo guhabwa ubwenegihugu bwawe warahagaritswe, uzahabwa imenyesha rishyiraho indi tariki y’umuhango.
    • Niba ibazwa ry’ikiganiro rindi ryahagaritswe, uzahabwa irindi menyesha riguha indi gahunda ritanzwe n’umukozi w’ishami uburizwamo.
    • Niba warasabye gahunda kuri enterinete wifashishije Infopass cyangwa indi gahunda, ugomba kongera gushyiraho guhunda ubwawe igihe ibiro by’ishami ubarizwamo bizaba byongeye gufungura. Uzakenera kwifashisha urwego rwakira ibibazo rwa USCIS.
    • USCIS ifite amategeko mashya ku biro byayo byose agamije gukumira ikwirakwira rya COVID-19. Ugomba kwambara agapfukamunwa ubundi ugakurikiza amabwiriza yo kutegerana.
  • Soma ibiri kuri paji ya USCIS yagenewe Koronavirusi ku yandi makuru yerekeye ifungurwa serivisi z’ibiro, ibiganiro by’ibazwa cyangwa za gahunda.
  • USCIS Yatangaje ko izakomeza gukoresha ibipimo isanzwe ifitiye uburenganzira (EAD) irimo isaba ko bwongerwa. Soma birambuye.
  • ICE ikomeje guhagarika , ariko ICE ivugako itazahagarika amavuriro cyangwa ibigonderabuzima. Basubitse noguhura nabantu. soma ibyo ICE ivuga ku ishirwamo imbaraga mugutanga amakuru kwa ICE coronavirus.
  • Abashaka akazi bagera kumipaka bagasubizwayo. Barimo basubira muri mexique cyangwa mubihugu bakomotsemo. ibi birareba nabana bato badafite ubaherekeje. Soma amakuru kubashomeri bashaka akazi.
  • umuryango mpuzamahanga w’ abimukira (IOM) nishami ry’umuryango wunzubumwe rishinzwe impunzi (UNHCR) byavuzekko bitazoherezwa mubindi bihugu. amatangazo avugako ingendo zizatangira vuba bihsoboka.

ayamakuru aturuka ahantu hizewe nko muri USCIS, mu kigo gishinzwe umutekano wo murugo, HIAS, no CLINIC. USAHello ntitanga ubwunganizi mumategeko cyangwa mubuvuzi ntanigikoresho cyacu gikoreshwa mumategeko cyangwa mubuvuzi.

Ufite ibindi bibazo byinshi kubimukira? ushobora ask@usahello.org.