Guhuza Umuryango w'impunzi n'abasaba ubuhungiro

Ivugururwa muri Werurwa kuwa 14, 2025
Iyi paji yahinduwe mu rundi rurimi mu buryo bwa kinyamwuga bikozwe n'umuntu. Menya byinshi kurushaho.

Impunzi, abimukira n' abahawe ibyangombwa byihariye biranga abimukira(SIV) b' abanyafuganisitani bashobora gusabira bamwe mu bagize imiryango yabo ngo babasange muri Amerika. Rushaho gusobanukirwa n' ibijyanye na gahunda yo kongera guhuza umuryango. Reba amakuru ajyanye n'iyi gahunda ndetse n' ajayanye n' uko wasaba.

Igipimo cyo guhuza imiryango 

Abayobozi bashya bakomeje kuzana impinduka ku byerekeye abinjira n' abasohoka zikaba zaragize ingaruka ku bijyanye no kongera guhuza abagize umuryango, nko gusubika kwakira impunzi hakoreshejwe uburyo Leta Zunze Ubumwe za Amerika ikoresha mu kwakira impunzi (USRAP). Ndetse ubu yanabujije ibigo bifasha impunzi n' abimikira gutanga ubufasha ndetse na za viza zihariye zihabwa abimukira(SIVs).

Impunzi n'abimukira

  • Ifishi I-730 yuzuzwa n' Impunzi / umuvandimwe w' uwahawe ubuhungiro Ubuhunzi/Ubuhungiro ntiri mu byahinduwe Uracyashobora gusaba, kandi imanza zo gukurikira no kwifatanya zirimo gutunganywa. Gusaba ibyangombwa by' ubuhunzi no kwemererwa ubuhungiro byari byarahagaritswe ariko noneho byongeye gutangira. Nyamara ariko haracyagaragara gutinda n' impinduka mu gusubiza abasaba.

Abafite sitati ya SIV bo muri Afuganisitani na Iraq

  • Ifishiyihariye isaba kuba umwimukira I-824 SIV nta cyangiritse. Wakomeza ugasaba, kandi ubusabe buri kusubizwa. Inkunga ndetse n' ubufasha byerekeye ingendo ntibigihari. Ugomba kwishakira uko ugenda.

Umunyafuganisitani warekuwe ahawe imbabazi

  • Ifishi ya DS-4317 isabira umunyamuryango gusanga abe umurongo ubaye uhagaze. Ushobora gukomeza ukohereza Ifishi ya DS-4317, ariko kandi iyi gahunda yabaye isubitswe ndetse ishobora kutazasubukurwa.

Ufite ubwenegihugu bwa Iraq n' umunyasiriyas

  • Gahunda ya P-2 yo Kwinjira by' ako kanya ibaye ihagaze. Ntushobora gusaba cyangwa kuzana umuryango wawe muri Amerika binyuze muri gahunda yihariye ya USRAP I-130. Ushobora gukomeza gusaba kuba umwimukira ku mpamvu z' umuryango binyuze mu nzira isanzwe ya I-130.

Ababyeyi b'abana batarageza ku myaka y'ubukure muri Amerika yo Hagati

  • Gahunda yo guhuza abana n' ababyeyi izwi nka" Central American Minors" (CAM) iri ibaye isubitswe . Ntushobora gusaba cyangwa kuzana umuryango wawe binyuze muri gahunda yo guhuza abana n' ababyeyi CAM, ubu ubusabe bwose bubaye busubitswe.

P-3 Inyandiko yemeza isano abasaba bafitanye

  • Porogaramu ya P-3 ibaye ihagaze. Impunzi, abahawe ubuhungiro, hamwe n'abafite ibyangombwa byihariye bihabwa abimukira( SIV) muri Amerika ntibashobora gusaba gusanga umuryango bakoresheje AOR.

Gahunda zireba impunzi n'abasaba ubuhungiro

Muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, hari porogaramu zihariye zo gufasha impunzi n'abasaba ubuhungiro kongera guhura n'abagize imiryango yabo. Muri ibyo harimo Ifishi I-730 n'Icyemezo cy'Umubano (Affidavit of Relationship (AOR) ku mpunzi, abahawe ubuhungiro, n'abafite SIV bafite imiryango iri mu bihugu by'ibanze.

Izi gahunda zitanga inyungu nyinshi z'ingenzi zirimo:

  • Nta mafaranga yo gusaba
  • Umunyamuryango wawe azahabwa uburenganzira nk'ubw'uwo mwazanye (ibi byitwa uburenganzira bw'inyungu)
  • Ukihagera nk' impunzi cyangwa nk' uwahawe ubuhungiro ushobora guhita utanga dosiye yawe(singombwa ko utegereza igihe uzabonera Green Card)
  • Rimwe na rimwe bishobora kwihuta kurusha inzira isanzwe.

Ni ngombwa gutanga dosiye isaba izo porogaramu hakiri kare. Iyo warengeje igihe cyo gusaba uba ugifite amahirwe yo gusaba nk' ukeneye gusanga umuryango ukoresheje ifishi ya I-130 ukaba usabye nk' ufite Green Card cyangwa nk' umuturage wa Amerika gusa ntuhabwa nk' ibyo agenerwa.

Ifishi I-730 Impunzi / Gusabira Ubuhunzi/Ubuhungiro Abo Mufitanye Isano

Ifishi I-730 ni iki?

Niba waraje muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika nk'impunzi cyangwa ukaba warahawe ubuhungiro, ushobora kubisabira bene wanyu ba hafi ukoresheje Ifishi I-730. Iyi porogaramu igufasha gusa mu gusabira umuntu wo mu muryango we wa hafi. Ibi birimo:

  • Abashakanye
  • Abana batarashaka bari munsi yimyaka 21

Ababyeyi, abavandimwe, ababyara, ba nyogosenge, ba nyokorume, ba nyogokuru na ba sogokuru ntibujuje ibisabwa muri gahunda yo guhuza imiryango y'impunzi n'abasaba ubuhungiro.

Gutanga Ifishi ya I-730 ni inzira nyamukuru yo gusabira umuryango wawe kuza muri Amerika. Ugomba kubisaba mu gihe kitarenze imyaka 2 uhereye igihe winjiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika nk'impunzi cyangwa uwahawe ubuhungiro.

Uburyo bwo gusaba

Impunzi n'abahawe ubuhungiro bashobora gutanga Ifishi I-730 muri USCIS. Ikigo cyawe gishinzwe kwimura no gutuza abantu gishobora kugufasha kubona umwunganizi wemewe n'amategeko ushobora kugufasha kuzuza neza impapuro kandi akagufasha gukusanya ibyangombwa bisabwa.

  • Usaba nyamukuru: umuntu utanga ubusabe asaba ko umwe mu bagize umuryango we aza muri Amerika. Azwi kandi nk'uwatanze ikirego.
  • Ubusabe bushamikiye k' uwibanze watanze ubusabe: ugize umuryango wabisabiwe n' usaba w' ibanze. Bafatwa kandi nk' abasaba guhabwa uburyo bwo gukurikira cyangwa gusanga umwimukira cyangwa impunzi.
Ni nde ushobora gusaba
Impunzi n'abasaba ubuhungiro
Igihe ntarengwa
Ugomba kubisaba mu gihe kitarenze imyaka 2 uhereye igihe winjiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika nk'impunzi cyangwa uhawe ubuhungiro.
Abagize umuryango
Uwo mwashyingiranywe n'abana batarashaka bari munsi y'imyaka 21 (mu gihe wahawe ubuhunzi cyangwa ubuhungiro)
Ifishi
Dosiye Ifishi I-730 hamwe n'inyandiko zishyigikira inyandiko zirimo ibimenyetso by'imimerere, amasano y'umuryango n'amafoto y'abagize umuryango
Fees
Nta kiguzi
Igihe cyo gutunganya
Kugeza ubu sisitemu ya USCIS ifata impuzandengo irenga y'amezi arenga 11 kugirango itunganye I-730. Buri dosiye iratandukanye kandi kugirango irangire bishobora gufata igihe gito cyangwa kinini. Ushobora gukurikirana aho dosiye yawe igeze kuri murandasi.
Ibazwa
Iyo USCIS ibonye ko mwene wanyu yujuje ibisabwa, itegura ikiganiro n'umwe mu bagize umuryango wawe.
  • Niba umwe mu bagize umuryango wawe ari muri Amerika, azabazwa mu biro bya USCIS byo hafi y'aho utuye.
  • Niba bari hanze ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bizabera ku biro mpuzamahanga bya USCIS, ambasade ya Amerika, cyangwa konsila.
  • Umupolisi azasuzuma ubusabe bw'umunyamuryango wawe, maze afate icyemezo niba yujuje ibisabwa kugira ngo ajye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    Kujya muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika
    Iyo ubusabe bwemewe haba hakiri impapuro nyinshi zo kuzuza ndetse n' ibindi bikurikizwa mbere yo kugenda. Bagomba kwirwanaho mu byerekeye ingendo.

    Icyemezo cy'Imibanire (AOR)

    AOR ni inyandiko yemewe n'amategeko igaragaza isano ry'umuryango wawe n'umuntu mufitanye isano uba mu mahanga. Kuzuza AOR bihuza dosiye yawe n'iy'umunyamuryango wawe. Ibi bishobora gufasha abagize umuryango wawe gutura aho uherereye.

    Impunzi, abahawe ubuhungiro, hamwe n'abafite ibyangombwa byihariye bihabwa abimukira( SIV) muri Amerika ntibashobora gusaba gusanga umuryango bakoresheje AOR. Mbere uburyo bwa AOR bwakoreshwaga ku babyeyi bawe, uwo mwashakanye n'abana bari munsi y' imyaka 21 bakiri ingaragu bafite sitati y'ubuhunzi.

    Porogaramu zigenewe Abanyafuganisitani

    Abanyafuganistani bafite amahitamo atandukanye yo gusaba gusanga imiryango yabo, bitewe na sitati yabo. Niba ufite sitati y' ubuhunzi cyangwa waremerewe ubuhungiro, kurikiza amabwiriza yatanzwe haruguru. Abatuye ku buryo buhoraho, bshobora kubona amakuru hano. Hariho kandi uburyo bwihariye bugenewe sitati zitandukanya zihariwe na Afuganisitani, ubwo buryo ni nka:

    • Niba uri Umunya-Afuganistani wemeye kuba Umwimukira Wihariye mu gihe uri muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, uwo mwashakanye cyangwa abana bawe bashobora kongerwa kuri dosiye yawe ya SIV. Ugomba gutanga Ifishi ya I-824. Iyo USCIS yemeje ubusabe bwawe, NVC izaguhamagara wowe n'abagize umuryango wawe kugira ngo itangire igikorwa cyo gusaba SIV.
    • Ifishi ya DS-4317 isabira umunyamuryango gusanga abe umurongo ubaye uhagaze. Ushobora gukomeza ukohereza Ifishi ya DS-4317, ariko kandi iyi gahunda yabaye isubitswe ndetse ishobora kutazasubukurwa.

    Ni ngombwa ko uhabwa inama mu by'amategeko kugira ngo usobanukirwe neza amahitamo yawe. Ikigo cyawe gishinzwe kwimura no gutuza gishobora kugufasha. Amashyirahamwe n'abavoka na bo bashobora kugufasha. Menya uburyo bwo kubona serivisi z'amategeko ku ubuntu cyangwa ku giciro gito.

    lawyer reviewing information
    Irinde uburiganya mu by'abimukira

    Menya uko wakwirinda ba noteri n'imbuga mpimbano. Menya icyo wakora mu gihe wakorewe uburiganya.

    Menya byinshi kurushaho `

    Amakuru ari kuri iyi paji aturuka kuri UNHCR, USCIS, CLINIC, n'ahandi hizewe. Dufite intego yo gutanga amakuru yoroshye gusobanukirwa kandi avugururwa mu buryo buhoraho. Aya makuru si inama mu by’amategeko.