Niba uri umuturage wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika cyangwa usanzwe wemerewe kuhatura ku buryo bwa burundu, sura urubuga rwacu rw’ abasaba gusanga imiryango yabo kugira ngo ubone amakuru ajyanye no gusabira abavandimwe bawe.
Igipimo cyo guhuza imiryango
Ubuyobozi buriho ubu bwakomeje kuzana impinduka ku byerekeye abinjira n’abasohoka, zagize ingaruka ku guhuriza umuryango hamwe, urugero nko guhagarika by’agateganyo gutunganya dosiye z’impunzi binyuze muri Gahunda y'Amerika yo gutanga viza ku mpunzi (USRAP).
Amerika yongereye amabwiriza yo kugabanya ingendo n'amaviza guhera ku itariki ya 1 Mutarama 2026. Niba umuryango wawe ukomoka muri kimwe mu bihugu bibujijwe gutembera muri Mutarama, bashobora kwangirwa viza cyangwa kwinjira muri Amerika keretse niba hari ubusonerwe bukurikizwa. Menya byinshi kurushaho.
Impunzi
- Uracyashobora gutanga ubusabe bwanditse bwa I-730 bwo gusabira umuvandimwe w’impunzi, ariko ihagarikwa rya gahunda y’impunzi ririmo kugira ingaruka kuri izi dosiye. Dosiye nyinshi ubu zirasubitswe, kandi ingendo zijya muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika nazo zarahagaritswe.
- Igihe ntarengwa cy'imyaka ibiri cyo gutanga I-730 kiracyakurikizwa.
Abimukira
- Dosiye za I-730 z’uwacumbikiwe zo gushaka gusanga abo mu muryango zishobora gukomeza gutunganywa, harimo n’izireba abagize imiryango baturuka mu bihugu biri ku rutonde rw’ibihugu byabujijwe gukorera ingendo muri Amerika. Urukiko rwemeje ko itegeko ribuza ingendo ridashobora gukoreshwa mu kubuza abo bashakanye n’abana kuza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
- Niba dosiye yawe yarahagaritswe kubera itegeko ribuza ingendo, hamagara ibiro bya konsula cyangwa ibiro mpuzamahanga bya USCIS byatunganyije dosiye yawe, ubisabe gukomeza kuyitunganya. Menya ko gutunganya izi dosiye bishobora gukomeza kugenda buhoro cyane. Menya byinshi kurushaho.
Abafite sitati ya SIV bo muri Afuganisitani na Iraq
- USCIS yahagaritse burundu gutunganya ubusabe bwose bwa I-824 SIV Ushaka gusanga abo mu muryango ku Banyafuganisitani. Nta kwemerera abari mu cyiciro cya I-824 bizakorwa muri ki gihe cyo guhagarika ibikorwa.
- Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga ya Amerika kuri ubu ntabwo itanga viza za SIV.
Umunyafuganisitani warekuwe ahawe imbabazi
- Ifishi ya DS-4317 isabira umunyamuryango gusanga abe umurongo ubaye uhagaze. Ushobora gukomeza ukohereza Ifishi ya DS-4317, ariko kandi iyi gahunda yabaye isubitswe ndetse ishobora kutazasubukurwa.
Ufite ubwenegihugu bwa Iraq n' umunyasiriyas
- Gahunda ya P-2 yo Kwinjira by' ako kanya ibaye ihagaze. Ntushobora gusaba cyangwa kuzana umuryango wawe muri Amerika binyuze muri gahunda yihariye ya USRAP I-130.
- Abanyasiriya bagiye badafite viza ku ya 1 Mutarama 2026, bashobora guhura n'amategeko agenga ingendo hakurikijwe itegeko ribuza gukorera ingendo muri Amerika.
Ababyeyi b'abana batarageza ku myaka y'ubukure muri Amerika yo Hagati
- Gahunda yo guhuza abana n' ababyeyi izwi nka" Central American Minors" (CAM) iri ibaye isubitswe . Ntushobora gusaba cyangwa kuzana umuryango wawe binyuze muri gahunda yo guhuza abana n' ababyeyi CAM, ubu ubusabe bwose bubaye busubitswe.
P-3 Inyandiko yemeza isano abasaba bafitanye
- Porogaramu ya P-3 ibaye ihagaze. Impunzi, abahawe ubuhungiro, hamwe n'abafite ibyangombwa byihariye bihabwa abimukira( SIV) muri Amerika ntibashobora gusaba gusanga umuryango bakoresheje AOR.
Reba urutonde rw'amatsinda yizewe afasha abimukira, impunzi n'abasaba ubuhungiro hirya no hino ku isi.
Gahunda zireba impunzi n'abasaba ubuhungiro
Muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, hari porogaramu zihariye zo gufasha impunzi n'abasaba ubuhungiro kongera guhura n'abagize imiryango yabo. Muri ibyo harimo Ifishi I-730 n'Icyemezo cy'Umubano (Affidavit of Relationship (AOR) ku mpunzi, abahawe ubuhungiro, n'abafite SIV bafite imiryango iri mu bihugu by'ibanze.
Ifishi I-730 itanga inyungu nyinshi z'ingenzi, zirimo:
- Nta mafaranga yo gusaba
- Umunyamuryango wawe azahabwa uburenganzira nk'ubw'uwo mwazanye (ibi byitwa uburenganzira bw'inyungu)
- Ukihagera nk' impunzi cyangwa nk' uwahawe ubuhungiro ushobora guhita utanga dosiye yawe(singombwa ko utegereza igihe uzabonera Green Card)
- Rimwe na rimwe bishobora kwihuta kurusha inzira isanzwe.
Tanga dosiye usaba porogaramu zihari ubu vuba uko ushoboye. Niba utinze gutanga dosiye, uzakomeza gushobora gusaba guhuriza umuryango hamwe binyuze mu nzira ya I-130 nk'ufite Green Card cyangwa umuturage wa Amerika, ariko ntuzabona inyungu zimwe.
Ifishi I-730 Impunzi / Gusabira Ubuhunzi/Ubuhungiro Abo Mufitanye Isano
Niba waraje muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika nk'impunzi cyangwa ukaba warahawe ubuhungiro, ushobora kubisabira bene wanyu ba hafi ukoresheje Ifishi I-730. Iyi porogaramu igufasha gusa mu gusabira umuntu wo mu muryango we wa hafi. Ibi birimo:
- Abashakanye
- Abana batarashaka bari munsi yimyaka 21
Ababyeyi, abavandimwe, ababyara, ba nyogosenge, ba nyokorume, ba nyogokuru na ba sogokuru ntibujuje ibisabwa muri gahunda yo guhuza imiryango y'impunzi n'abasaba ubuhungiro.
Gutanga Ifishi ya I-730 ni inzira nyamukuru yo gusabira umuryango wawe kuza muri Amerika. Ugomba kubisaba mu gihe kitarenze imyaka 2 uhereye igihe winjiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika nk'impunzi cyangwa uwahawe ubuhungiro.
USCIS ishobora, mu bihe bimwe na bimwe bidasanzwe, kureka kubahiriza iki gihe ntarengwa ku mpamvu z'ubutabazi.
Menya uburyo bwo kubona ubufasha bw’amategeko bw’ubuntu cyangwa buhendutse butangwa n’abanyamategeko b’abinjira n’abahagarariye mu mategeko bizewe.
Uburyo bwo gusaba
Impunzi n'abahawe ubuhungiro bashobora gutanga Ifishi I-730 muri USCIS. Ikigo cyawe gishinzwe kwimura no gutuza abantu gishobora kugufasha kubona umwunganizi wemewe n'amategeko ushobora kugufasha kuzuza neza impapuro kandi akagufasha gukusanya ibyangombwa bisabwa.
Intambwe ya 1: Reba niba wujuje ibisabwa kugira ngo usabe
- Impunzi n'abahawe ubuhungiro b'ibanze bonyine ni bo bashobora gutanga Ifishi I-730. Impunzi n'abahawe ubuhungiro b'abakomokaho bo ntibashobora kubikora.
- Ushobora gusabira uwo mwashakanye cyangwa abana batarashaka bari munsi y'imyaka 21 ukoresheje Ifishi I-730. Bagomba kuba bari basanzwe ari uwo mwashakanye cyangwa umwana wawe igihe wahawe ubuhungiro cyangwa winjiraga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika nk'impunzi.
- Ugomba kubisaba mu gihe kitarenze imyaka 2 uhereye igihe winjiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika nk'impunzi cyangwa uhawe ubuhungiro.
Intambwe ya 2: Shaka ubufasha mu by'amategeko niba ubishoboye
- Buri gihe ni byiza kubona ubufasha mu by'amategeko iyo ugerageza guhindura imiterere y'abinjira n'abasohoka. Hari imiryango myinshi n'abavoka batanga ubufasha ku buntu cyangwa ku giciro gito.
Intambwe ya 3: Ohereza ubusabe bwawe
- Dosiye Ifishi ya I-730 hamwe n'inyandiko ziyishyigikira, zirimo ibimenyetso by'imimerere, amasano y'umuryango n'amafoto y'abagize umuryango.
- Ntugomba kwishyura amafaranga.
Intambwe ya 4: Ikiganiro cyawe
- Iyo USCIS ibonye ko mwene wanyu yujuje ibisabwa, itegura ikiganiro n'umwe mu bagize umuryango wawe.
- Niba umwe mu bagize umuryango wawe ari muri Amerika, abazwa mu biro bya USCIS byo hafi y'aho utuye.
- Niba bari hanze ya Leta Zunze Ubumwe z'Amerika, bizabera ku biro mpuzamahanga bya USCIS, ambasade y'Amerika, cyangwa konsila.
- Umupolisi azasuzuma ubusabe bw'umunyamuryango wawe, maze afate icyemezo niba yujuje ibisabwa kugira ngo ajye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Intambwe ya 5: Akira icyemezo
- Kugeza ubu sisitemu ya USCIS ifata impuzandengo irenga y'amezi arenga 11 kugirango itunganye I-730. Buri dosiye iratandukanye kandi kugirango irangire bishobora gufata igihe gito cyangwa kinini. Ushobora gukurikirana aho dosiye yawe igeze kuri murandasi.
Intambwe ya 6: Genda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika
- Niba Ifishi yawe ya I-730 yemejwe, umwe mu bagize umuryango wawe agomba kuzuza izindi mpapuro no gukurikiza izindi ntambwe zisabwa mbere yo kujya muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
- Ingendo z'impunzi zahawe ubuhungiro binyuze ku busabe bw'undi muntu zizategurwa na IOM kandi zishyurwe hakoreshejwe inguzanyo z'ingendo za IOM.
- Abahawe ubuhungiro binyuze ku wundi wahawe ubuhungiro bagomba kwitegurira gahunda zabo z'ingendo.
Icyemezo cy'Imibanire (AOR)
AOR ni inyandiko yemewe n'amategeko igaragaza isano ry'umuryango wawe n'umuntu mufitanye isano uba mu mahanga. Kuzuza AOR bihuza dosiye yawe n'iy'umunyamuryango wawe. Ibi bishobora gufasha abagize umuryango wawe gutura aho uherereye.
Impunzi, abahawe ubuhungiro, hamwe n'abafite ibyangombwa byihariye bihabwa abimukira( SIV) muri Amerika ntibashobora gusaba gusanga umuryango bakoresheje AOR. Mbere uburyo bwa AOR bwakoreshwaga ku babyeyi bawe, uwo mwashakanye n'abana bari munsi y' imyaka 21 bakiri ingaragu bafite sitati y'ubuhunzi.
Porogaramu zigenewe Abanyafuganisitani
Abanyafuganistani bafite amahitamo atandukanye yo gusaba gusanga imiryango yabo, bitewe na sitati yabo. Niba ufite sitati y' ubuhunzi cyangwa waremerewe ubuhungiro, kurikiza amabwiriza yatanzwe haruguru. Abatuye ku buryo buhoraho, bshobora kubona amakuru hano. Hariho kandi uburyo bwihariye bugenewe sitati zitandukanya zihariwe na Afuganisitani, ubwo buryo ni nka:
- Niba uri Umunya-Afuganistani wemeye kuba Umwimukira Wihariye mu gihe uri muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, uwo mwashakanye cyangwa abana bawe bashobora kongerwa kuri dosiye yawe ya SIV. Ugomba gutanga Ifishi ya I-824. Iyo USCIS yemeje ubusabe bwawe, NVC izaguhamagara wowe n'abagize umuryango wawe kugira ngo itangire igikorwa cyo gusaba SIV.
- Ifishi ya DS-4317 isabira umunyamuryango gusanga abe umurongo ubaye uhagaze. Ushobora gukomeza ukohereza Ifishi ya DS-4317, ariko kandi iyi gahunda yabaye isubitswe ndetse ishobora kutazasubukurwa.
Shakisha ubufasha mu by'amategeko
Ni ngombwa ko uhabwa inama mu by'amategeko kugira ngo usobanukirwe neza amahitamo yawe. Ikigo cyawe gishinzwe kwimura no gutuza gishobora kugufasha. Amashyirahamwe n'abavoka na bo bashobora kugufasha. Menya uburyo bwo kubona serivisi z'amategeko ku ubuntu cyangwa ku giciro gito.
Ibindi kuri USAHello
Uri gushakisha amakuru yihariye?
Amakuru ari kuri iyi paji aturuka kuri UNHCR, USCIS, CLINIC, n'ahandi hizewe. Dufite intego yo gutanga amakuru yoroshye gusobanukirwa kandi avugururwa mu buryo buhoraho. Aya makuru si inama mu by’amategeko.