Sangiza abandi

Gahunda y’inkunga zitangwa n’abikorera ku mpunzi ni iki?

Gahunda y’inkunga zitangwa n’abikorera muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yitwa Welcome Corps. Iyi ni gahunda y’Urwego rw’Ububanyi n’Amahanga rwa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, yemerera abaturage b’Amerika n’abatuye ku buryo buhoraho gufasha impunzi ku bushake. Abaterankunga bashobora guha impunzi ubufasha bukenewe kugira ngo batangire ubuzima bushya muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Menya ibirebana n’uko bikorwa n’ibisabwa.

Imesasishwa February 1, 2024

Inkunga ni iki?

Inkunga bivuga ubufasha buhabwa impunzi ku bwo kwimurirwa mu gihugu gishya. Impunzi zishobora kubona ubu bufasha binyuze mu bigo byo kwimura no gutuza abantu cyangwa abaterankunga bigenga binyuze muri Welcome Corps.

Kwimura no gutuza impunzi mu buryo busanzwe bikubiyemo ubufasha butaziguye butangwa na leta. Leta ni yo iba ishinzwe guha abantu ubufasha bw’amafaranga, amacumbi n’ibindi bintu by’ingenzi binyuze mu bigo bishinzwe kwimura no gutuza impunzi.

Inkunga zitangwa n’abikorera bikubiyemo amatsinda y’abantu bo mu karere kacu bitanga kugira ngo bafashe impunzi. Muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, ibyo ni bimwe mu byo Welcome Corps ikora. Abaterankunga bigenga bafasha impunzi kubona aho kuba, babaha inkunga y’amafaranga, kandi bakabafasha kwisanga mu muryango mugari.

Ni ubuhe bwoko bw’inkunga zitangwa n’abikorera?

Hari ubwoko bubiri bw’inkunga zitangwa binyuze muri Welcome Corps:

  • Inkunga z’impurirane z’abataziranye: Amatsinda y’abaterankunga ahabwa impunzi cyangwa umuryango wemerewe gutura, bitari ngombwa ko babanje kuba bari baziranye mbere.  
  • Inkunga zitangwa ku baziranye: Amatsinda y’abaterankunga ahitamo gufasha impunzi runaka cyangwa umuryango basanzwe baziranye.
Inkunga zitangwa n’abikorera binyuze mu itsinda ry’abanyamuryango batanu bitwa itsinda ry’abaterankunga bikorera (PSG). Umuryango utera inkunga amatsinda y’abaterankunga witwa umuryango wikorera utera inkunga (PSO). Ni ngombwa kuzirikana ko imiryango idashobora kugutera inkunga.

Amakuru ku bashaka inkunga

Ni ibiki bisabwa ngo uterwe inkunga?

Welcome Corps itanga igikoresho cyo kwemererwa gishobora kugufasha kumenya niba ushobora kuba muri iyi gahunda.

Kugira ngo uterwe inkunga n’umuntu uzi maze uze muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ugomba:

  • Kuba warabaruwe nk’impunzi na UNHCR cyangwa leta y’igihugu ubamo ubu mbere ya tariki 30 Nzeri, 2023. Niba uri impunzi ituruka muri Cuba, Haiti, Nicaragua, cyangwa Venezuela, Ifishi ya I-134 igomba kuba yarujujwe ku bwawe mbere ya tariki 30 Nzeri, 2023. Ugomba kuba wari hanze y’igihugu cyawe ufitiye ubwenegihugu mu gihe ifishi yuzuzwaga.  
  • Kuba utuye hanze y’igihugu cyawe cy’amavuko mu gihugu cyemererwa iki gikorwa cy’inkunga.
  • Kuba ubu utuye hanze ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
  • Kuba uri hejuru y’imyaka 18, cyangwa ukaba uri hamwe n’umubyeyi cyangwa ukurera wemewe n’amategeko. Abataruzuza imyaka y’ubukure badafite ubaherekeza ntibemerewe.
  • Kuba warakoze ibizamini by’amagambo byose , amasuzuma, n’ubugenzuzi bwose bukenewe ku mico n’imyitwarire.
  • Kuba wemererwa gutura no kwimukira muri Leta Zunze Ubumwe na guverinoma ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Nk’uko itegeko rya Leta Zunze Ubumwe za Amerika ribivuga, impunzi ni umuntu wagombye kuva mu gihugu cye cy’amavuko kuko ubuzima bwe bwari mu kaga kubera ubwoko bwe, idini, ubwenegihugu, ibitekerezo bya politiki, cyangwa kuba ari mu itsinda runaka ry’abantu. 

Nta bisabwa bigendanye n’ubwenegihugu.Igihugu icyo ari cyo cyose waba uturukamo, ushobora guterwa inkunga.  

Ni nde utemererwa?

Abantu batujuje ibisabwa cyangwa batuye mu bihugu runaka ntibemerewe muri iki gihe. 

  • Ntiwemerewe guterwa inkunga n’umuntu uzi niba warasabye icyangombwa cy’ubuhunzi nyuma ya tariki 30, Nzeri, 2023. Ugomba kuba wari usanzwe ufite icyangombwa cy’ubuhunzi mu kindi gihugu mbere y’iyi tariki kugira ngo wemererwe.  Abantu bamwe bimukira mu bihugu bitandukanye n’ibyabo kugira ngo biyandikishe muri iyi gahunda. Ntukimukire mu gihugu kindi kugira ngo wemererwe iyi gahunda. Welcome Corps ntizemera dosiye yawe yoherejwe ku bwawe.
  • Impunzi zituye mu bihugu bimwe na bimwe ntizemererwa inkunga zitangwa n’abikorera. Hari impamvu nyinshi zishoboka z’ibi. Impunzi zo muri kimwe muri ibi bihugu zishobora kwemererwa ziramutse zitahatuye. Reba urutonde rwose rw’ibi bihugu.
  • Abataruzuza imyaka y’ubukure badafite ababaherekeza ntibemererwa inkunga zitangwa n’abikorera. Abana bose bari munsi y’imyaka 18 bagomba guhererwa inkunga hamwe n’ababyeyi babo cyangwa undi ubarera byemewe n’amategeko. Iri tegeko rigamije kurinda abana.
Kwihanangiriza: Kujya muri Gahunda ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika yo Kwakira Impunzi, harimo no guca muri Welcome Corps iteka ni ubuntu. Ntugomba kwishyura amafaranga mu gusaba kujya muri iyi gahunda. Haramutse hagize umuntu ukubwira ko ashobora kugushyira muri iyi gahunda umuhaye amafaranga cyangwa indi ndonke, ni ubutekamutwe. Hita utanga amakuru kuri uwo muntu cyangwa itsinda rikora ibi wandikira [email protected]

Ni gute nabona umuterankunga wikorera?

Ku mpunzi, kubona umuterankunga wikorera si ibintu bihita byikora. Kugira ngo uhuzwe n’umuterankunga, ugomba kubanza kwemererwa kwimukira no gutura muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika binyuze muri Gahunda ya Leta Zunze Ubumwe yo Kwakira Impunzi. Nuramuka wemerewe guterwa inkunga, uzamenyeshwa n’umukozi wo ku Kigo Gishinzwe Ubufasha mu Kwimuka.

Nta muntu ushobora kukwizeza cyangwa ngo agufashe kubona uko winjira mu buryo budasanzwe muri iyi gahunda. Impunzi zose zigomba guca muri Gahunda yemewe n’amategeko ya Leta Zunze Ubumwe yo Kwakira Impunzi kandi akemezwa na guverinoma ya Leta Zunze Ubumwe.

Ese umuntu nzi yantera inkunga?

Yego, ariko umuterankunga wawe agomba kubisaba. Niba uzi umuntu muri Leta Zunze Ubumwe wifuza kugutera inkunga, ashobora gusaba kugutera inkunga binyuze ku muranga. Agomba kuba yujuje ibisabwa muri dosiye ngo abe itsinda ry’abaterankunga. Asabwa gutanga amakuru yerekeye abagize umuryango we bose muri dosiye ye isaba. Aya makuru azakoreshwa na guverinoma ya Leta Zunze Ubumwe mu gufata umwanzuro ku kibazo cyawe cy’ubuhunzi. Menya byinshi kurushaho.

Ni iki nakwitega ndamutse ntewe inkunga?

Nk’impunzi iterwa inkunga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, uzafashwa kubona ahantu ho gutura n’ibintu by’ibanze ukeneye. Ushobora kandi kubona ubufasha n’ibindi ugenerwa na guverinoma. Ibi birimo ubuvuzi, amafaranga y’ishuri y’abana bawe, kugufasha gushaka akazi, n’izindi serivisi zigufasha kwisuganya byoroshye kurushaho.

Impunzi ziterwa inkunga ntizizaza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika byihuse kurusha impunzi zatujwe binyuze mu buryo busanzwe bw’igihugu. Impunzi zose zinjira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika zica mu nzira imwe y’ibisabwa.

Ni izihe gahunda z’inkunga zihari?

Izindi gahunda z’inkunga zihari ni:

Izi gahunda ebyiri zigira amategeko atandukanye ugereranije na ziriya zivugwa kuri iyi paji.

Amakuru yerekeye abaterankunga muri Leta Zunze Ubumwe

Ni ibiki bisabwa ngo umuntu abe umuterankunga wikorera?

Kugira ngo ube umuterankunga wikorera, ugomba:

  1. Kuba uri umwenegihugu wa Amerika cyangwa ufite ibyangombwa byo gutura bya burundu.
  2. Gukora itsinda rigizwe nibura n’abanyamuryango batanu.
  3. Kuba utuye hafi y’aho impunzi izatuzwa.
  4. Gukora byuzuye amasuzuma y’inkomoko kandi ukemera kubahiriza amategeko y’imyitwarire.
  5. Gutanga gahunda irambuye y’uko uzatera inkunga impunzi.

Ni gute naba umuterankunga wikorera?

Bisabe unyuze muri Welcome Corps. Uzasabwa gushinga itsinda ry’abaterankunga no kuba wujuje ibisabwa bimwe na bimwe nk’amasuzuma y’inkomoko no gutegura gahunda yo gutera inkunga impunzi.

Abaterankunga bashobora gusaba dosiye imwe mu gihe runaka. Dosiye imwe ishobora kuba iy’umuntu ku giti cye cyangwa umuryango.

Nshobora gusaba umuntu runaka gutera inkunga?

Yego, ushobora guhitamo gutera inkunga impunzi runaka cyangwa umuryango w’impunzi usanzwe uzi. Ugomba gusaba muri Welcome Corps umuranga no gutanga amakuru yerekeye umuntu wifuza gutera inkunga.

Umutekano

Welcome Corps ifite ingamba nyinshi zigamije gukora ku buryo iki gikorwa kiba gifite umutekano. Abaterankunga bose bikorera bakora amasuzuma y’inkomoko kandi bagomba kubahiriza amategeko akomeye y’imyitwarire. Impunzi zica mu nzira zemewe zo kugenzurwa imico n’imyitwarire irimo ibiganiro birebire, kugenzurwa n’ibigo by’umutekano bya Leta Zunze Ubumwe n’amasuzuma y’ubuzima.

Impunzi zigomba kumenya ko zidasabwa kwishyura, gukorera, cyangwa kwegera uwo ari we wese ngo zigere kuri iyi gahunda. Ibyasabwa byose bimeze bityo bigomba guhita bimenyeshwa Welcome Corps kuri [email protected].

Thank you to our partner Tarjimly for help translating this page


Amakuru ari kuri iyi paje aturuka kuri Welcome Corps, Community Sponsorship Hub, ECDC, ndetse nahandi hizewe. Natwe tugerageza kubaha uburyo bworoshye bwo kugirango musobanukirwe vuba amakuru mashya agomba gusohoka buri gihe. Aya makuru ntabwo ari igitekerezo kijyanye n’amategeko.

Share