Sangiza abandi

Kongera kwihuza k’umuryango ku mpunzi no kubacungiwe umudendezo mu buhungiro

Impunzi, asylees, abarekuwe muri Afuganisitani, hamwe nabafite SIV barashobora gusaba ko bamwe mubagize umuryango bifatanya nabo muri Amerika. Wige byinshi kubyerekeye ubumwe bwumuryango. Shakisha amakuru kuriyi gahunda nuburyo bwo gusaba.

Imesasishwa May 18, 2023

T

Iyi paji itanga amakuru ku mpunzi gusa, ku baba mu buhungiro, impunzi ziva muri Afuganisitani n’abafite viza zidasanzwe zibemerera kwimuka. Niba ushaka andi makuru reeba ku mapaji yacu akurikira:

Impunzi n’abacungiwe umudendezo mu buhungiro

Hari gahunda zidasanzwe muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zifasha impunzi n’abacungiwe umudendezo mu buhungiro kongera guhura n’abagize imiryango yabo. Harimo Ifishi ya I-730 hamwe n’inyandiko y’imibanire (AOR) ku mpunzi, ku baba mu buhungiro n’abafite icyemezo kibemerera kwimuka hamwe n’imiryango mu bihugu byahiswemo kuruta ibindi. 

Izi gahunda zitanga inyungu nyinshi z’ingenzi zirimo:

  • Nta kiguzi cyishyurwa mu gusaba 
  • Umwe mu bagize umuryango wawe azahabwa ubuzima gatozi nkubwo wazanye (ibi byitwa sitati y’inkomoko)
  • Ugize umuryango wawe azemererwa kubona inyungu na serivisi bigenerwa impunzi n’abacungiwe umudendezo mu buhungiro
  • Ushobora gutanga dosiye ukimara kuhagera. Ntugomba gutegereza kugeza ubonye uruhushya rukwemerera kuba mu mahanga
  • Rimwe na rimwe bishobora kwihuta kurusha ubundi buryo

Ni ngombwa gutanga dosiye kuri iyi gahunda vuba bishoboka. Niba urengeje igihe ntarengwa cyo gutanga dosiye, uzakomeza gusaba guhuza umuryango binyuze muri I-130 nk’umuntu ufite uruhushya rumwemerera kuba mu mahanga cyangwa umuturage ariko inyungu zizatandukana. 

Ifishi I-730 ireba impunzi/Abacungiwe umudendezo mu mahanga ku bo bafitanye isano

Niba waraje muri Amerika nk’impunzi cyangwa ukaba warasabye ugahabwa ubuhungiro, ushobora gusabira bene wanyu bo hafi ukoresheje Ifishi ya I-730. Iyi porogaramu igufasha gusa gusaba abo mu muryango wawe ba hafi. Ni ukuvuga:

  • Ababyeyi
  • Abo mwashakanye
  • Abana batarashyingirwa bari munsi y’imyaka 21

Abavandimwe, babyara, ba nyogosenge, nyokorume, nyogokuru na basogokuru ntibahabwa amahirwe muri gahunda yo guhuza imiryango y’impunzi n’abcungiwe umudendezo mu buhungiro. 

Gutanga Ifishi ya I-730 ni inzira nyamukuru yo gusaba umuryango wawe kuza muri Amerika. Ugomba gusaba mu gihe cy’imyaka 2 ugeze muri Amerika nk’impunzi cyangwa uwasabye agahabwa ubuhungiro.

Bikorwa bite 

Impunzi n’abacungiwe umudendezo mu buhungiro bashobora gutanga Ifishi I-730 hamwe na USCIS. Ikigo cyawe gishinzwe kwimura abantu gishobora kugufasha kubona uguhagarariye mu mategeko wagufasha kuzuza impapuro neza kimwe no kugufasha gukusanya ibyangombwa bisabwa. 

Usaba w’ingenzi: umuntu utanga icyifuzo asabira abo mu muryango wabo kuza muri Amerika. Uyu afatwa kandi nk’usaba.

Usaba inkomoko: umwe mu bagize umuryango wasabiwe. Afatwa nk’umugenerwabikorwa.

Ni nde usaba 
Impunzi n’abacungiwe umudendezo mu mahanga
Igihe ntarengwa
Ugomba gusaba mu gihe cy’imyaka 2 winjiye muri Amerika nk’impunzi cyangwa uhawe sitati y’ubuhungiro.
Abagize umuryango
Uwo mwashakanye n’abana batarashaka bari munsi y’imyaka 21 (mu gihe wemerewe ubuhungiro cyangwa uhawe sitati y’ubuhungiro) 
Ifishi
Inyandiko Ifishi I-730 hamwe n’inyandiko zishyigikira zirimo gihamya y’imiterere, isano y’umuryango, n’amafoto y’abagize umuryango
Ikiguzi
Nta kiguzi 
Igihe bifata
Kugeza ubu, USCIS ifata impuzandengo y’amezi 11-25 yo gutunganya I-730. Buri busabe bitandukana kandi bugasaba igihe bitewe n’imiterere. Ushobora gukurikirana aho ubusabe bwawe bugeze ukoresheje umurongo wa interineti.
Ibazwa
Niba USCIS isanze mwene wanyu yemerewe, bazategura ikiganiro n’umunyamuryango wawe. 
  • Niba umwe mu bagize umuryango wawe ari muri Leta zunze ubumwe z’Amerika, azakorera ikiganiro nkusanyamakuru ku biro bya Leta Zunze Ubumwe bishinzwe ubwenegihugu na serivise z’abimukira USCIS biherereye muri ako gace.Niba batari muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, kizabera ku biro mpuzamahanga bya Leta Zunze Ubumwe bishinzwe ubwenegihugu na serivisi z’abimukira USCIS, ambasade ya Leta Zunze Ubumwe, cyangwa ibiro bihagararariye inyungu z’Amerika mu gihugu. Umuyobozi azagenzura ubusabe bw’umuntu ugize umuryango wawe hanyuma afate umwanzuro niba yujuje ibisabwa ngo abe yajya muri Leta Zunze Ubumwe. 
  • Inyandiko ihamya isano

    Inyandiko ihamya isano ni urwandiko rwemewe n’amategeko ruhamya isano hagati y’umuryango wawe n’umuvandimwe uba mu mahanga. Ugomba kuzuza inyandiko ihamya isano hamwe n’ishami rishinzwe kwimura impunzi ryo mu gace urimo. Kuzuza inyandiko ihamya isano bihuza dosiye yawe hamwe na dosiye y’umuntu ugize umuryango wawe. Ibi byafasha abagize umuryango wawe kwimukira mu gace utuyemo. 

    Wakuzuza inyandiko ihamya isano y’ababyeyi bawe, uwo mwashakanye, n’abana batarashyingirwa mu mategeko bari munsi y’imyaka 21 bafite icyangombwa cy’ubuhunzi.

    Ubu buryo buboneka ku mpunzi, abasaba gucungirwa umudendezo mu buhungiro, Abanya-Afoganisitani cyangwa Abanya-Irake n’abandi bakenera viza zihariye z’abimukira baturuka mu bihugu bitandukanye. Bishobora guhinduka buri mwaka. Ingengo y’imari y’umwaka wa 2022 (Ukwakira 2022 – Nzeri 2023) ubu irareba: 

    • Burma (Myanmar)
    • Ubushinwa
    • Irani
    • Koreya y’Amajyaruguru
    • Pakisitani
    • Arabiya Sawudite
    • Tajikisitani
    • Turukimenisitani

    Ugomba kuzuza inyandiko ihamya isano mu myaka 5 uhageze. Ushishikarizwa kohereza ubusabe bwawe vuba byihuse kubera igihe kinini bitwara cyo kubikurikirana. Bishobora gufata igihe kigera ku myaka 2 kugirango abantu bagize umuryango wawe baze binyuze muri ubu buryo. 

    Ushobora kuzuriza rimwe inyandiko ya I-730 ndetse n’inyandiko ihamya isano. 

     Imiryango y’Abanya-Afoganisitani 

    Abanya-Afoganisitani bavanywe mu igororero ku bw’imbabazi bashobora gusaba kuzana n’abo bashakanye ndetse n’abana batarashyingirwa mu mategeko bari munsi y’imyaka 21 nk’impunzi. Wakuzuza  Inyandiko ya DS-4317  kuri murandasi hamwe n’ishami rya Leta. Niba waraherewe imbabazi muri Leta Zunze Ubumwe ukaba unafite icyemezo cyo kuba ucungiwe umutekano by’agateganyo, ushobora kohereza ubusabe bwawe muri iyi gahunda. Ukwiriye gutanga amakuru yerekeranye n’icyemezo cyo gukora, icyemezo cy’amavuko, icyemezo cy’ishyingirwa, n’urwandiko rw’inzira. 

    Niba uri umunya-Afoganisitani wasabye icyemezo cyo Gutura cyihariye mu gihe uri muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, uwo mwashakanye cyangwa abana bakwiriye kongerwa kuri dosiye ya viza yawe yihariye y’abimukira yihariye. Ugomba kuzuza  Inyandiko I-824 . Mu gihe ibiro bya Leta Zunze Ubumwe bishinzwe ubwenegihugu n’abimukira byemeje ubusabe bwawe, ibiro by’igihugu bishinzwe viza bizakuvugisha hamwe n’abagize umuryango wawe mutangire ubusabe bwa viza yihariye y’abimukira. 

    Menya byinshi ku byerekeranye no Guhuza imiryango y’Abanya-Afoganisitani n’uburyo butandukanye wakoresha ushingiye ku cyemezo cyawe.

    Hakurikira iki

    Ugenerwa ibikorwa by’impunzi abanza kunyura mu nzira ibanziriza kwemezwa. Impunzi zikwiriye gukora igenzura ry’ubuzima n’iry’imico n’imyifatire. Umuryango Ppuzamahanga w’Abimukira (IOM) uzategura gahunda zo kwipimisha mu buvuzi n’ingendo. Abavandimwe bawe bazahabwa inguzanyo yo kubafasha ku kiguzi cy’itike y’indege; bakazayishyura nyuma y’igihe bamaze kuhagera. Ibiro byo kwimura impunzi bizagutunganyiriza gahunda y’ikaze banaguhe ubufasha bw’aho kwimukira muri Leta Zunze Ubumwe. 

    Ukomoka ku bbacungiwe umudendedo mu buhungiro azitegurira gahunda y’urugendo ku giti cye. Nyuma yo kuhagera, ibiro bishinzwe kwimura impunzi bizabafasha gusaba gushyigikirwa na serivisi muri leta batuyemo. 

    Abimukira bihariye (Abafite viza y’abimukira yihariye) bashobora kugenda banyuze ku Muryango Mpuzamahanga Ushinzwe Abimukira (IOM) cyangwa bakitegurira urugendo rw’indege rwo kujya muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Abanya-Afoganisitani n’Abanya-Irake bafite viza y’abimukira yihariye bashobora gusaba inkunga y’abimukira mbere cyangwa nyuma yo kuhagera. 

     Habwa ubufasha mu by’amategeko

    Ni ingenzi kubona inama mu by’amategeko kugirango usobanukirwe n’amahitamo yawe. Ibiro byawe by’abimukira byaguha ubwo bufasha. Imiryango itandukanye ndetse n’abanyamategeko nabo bagufasha. Menya uko wabona Ubufasha mu by’amategeko bw’ubuntu cyangwa buri ku giciro gito.

    lawyer reviewing information
    Avoid immigration scams

    Know how to protect yourself from notarios and fake websites. Learn what to do if you have been a victim of fraud.

    Learn more

    Amakuru ari kuri iyi paje aturuka kuri UNHCR, USCIS, CLINIC, ndetse nahandi hizewe. Natwe tugerageza kubaha uburyo bworoshye bwo kugirango musobanukirwe vuba amakuru mashya agomba gusohoka buri gihe. Aya makuru ntabwo ari igitekerezo kijyanye n’amategeko.

    Share